Jérôme Akayezu aritahiye

Ku itariki ya 19 kamena, Jérôme Akayezu yatuvuyemo mu buryo butunguranye kuko yarwaye igihe gito.
Yari umwe mu bagombaga kwinjira mu Muryango CCMES iyo hatitambikamo Covid, ariko n’ubundi yabarirwagamo nk’umunyamuryango, yari asigaje guhura n’abandi.
Yari umwe mu bana bakuwe mu kigo cy’impfubyi cya Gahini, bajyanwa mu miryango i Nasho, ahari Commune Nyarubuye, ubu ni Akarere ka Kirehe.
Izo mpfubyi ni izatoraguwe hirya no hino mu mirambo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Abenshi bagiye batoragurwa n’abasirikare ba FPR.
Mu mwaka wa 1999 ni bwo imiryango 12 y’i Nasho yishyize hamwe, ihagararirwa n’umugabo Ladislas BAVUGIRIJE, wari Conseiller w’Umurenge wa Mpanga, baza gutwara abo bana, babatwara ari 18.
Mu mwaka wa 2000, ni bwo habaye umuhango wo gutanga abo bana ku mugaragaro. Abahagarariye Commune Rukara bagiye Nyarubuye basinyira ko batanze abo bana, imbere y’abahagarariye Commune Nyarubuye.

JPEG - 60 kb AKAYEZU ni umwe muri izo mpfubyi. Yatwawe n’umubyeyi witwa Sipiriyani NZABAKURIKIZA, amutwarana na Claudine UWAMAHORO, aba mushiki we muri urwo rwego rwo guhurira kuri Sipiriyani nk’umubyeyi.
Aba bana bombi ntibatinze muri uyu muryango, ntibyabagendekeye neza. Jérôme yahavuye muri 2003, umwaka ukurikiyeho, muri 2004, Claudine na we arahava.
Aba bana bombi bongeye guhura muri 2011, ubwo Claudine wari umaze kugira ubuzima budahuzagurika yashakishije musaza we, ubwo batangira kubana kivandimwe.

Jérôme aho aviriye kwa Sipiriyani ubuzima ntibwamworoheye. Yagiye ahindagura indaro, kugeza ubwo ahuye n’umugiraneza, bwana BAZIRUWUNGUKA Jean Paul amucumbikira iwe. Jérôme yakomeje gukora ibiraka binyuranye ataha kwa Baziruwunguka. Aho aboneye ubushobozi yagiye kwicumbikira, ariko agakomeza gufata amafunguro ye kwa Baziruwunguka
Uyu mugiraneza yitegereje Jérôme asanga ni umwana w’umwizerwa, amushinga gucunga ibigega bye by’ibicuruzwa.
Uko Jérôme yagendaga akora imirimo, ni ko yizigamiraga, ubu yari amaze kuba umuntu ufite ibintu bishimishije : ibibanza hirya no hino, imirima y’umuceri, inka n’andi matungo, ndetse bavuga ko no kwizigamira muri banki yizigamiraga.
Yararwaye, nyuma y’iminsi itanu yitaba Imana. Indwara yazize ntiyagaragaye. Yaguye mu bitaro by’Akarere ka KIREHE.

CCMES yagerageje gushyigikira umugenerwabikorwa wayo Claudine Uwamahoro, imuha umwana umuherekeza Odile MUGABE, n’impamba yo kurira ku nzira, dore ko urugendo rwo kujya Kirehe atari hafi aha.
Ngayo amateka y’ubuzima bugufi bwa Jérôme Akayezu.

Iyi nkuru yabaye incamugongo by’umwihariko ku Muryango wacu CCMES uhuriweho n’ababyeyi batazi irengero ry’abana babo, ndetse n’abana batazi inkomoko yabo. Ni agahinda gakomeye, gutekereza ko uwo mwana ashobora kuba yaba afite nyina uri ahantu yibwira ko umwana we yapfuye, cyangwa se atinya abamuha urw’amenyo bikamutera kutigera agerageza kumushaka. Usibye n’ubuzima bubi umwana yabanje gucamo, no kuba amahirwe yo kuzamuhuza n’umubyeyi cyangwa umuryango runaka, aba agabanutse iyo umuntu apfuye, ni intimba ku uwo ari we wese watekereza kure kuri iki kibazo cy’ababuranye n’ababo.
Uwo munezero wo guhura n’abe apfuye atawubonye, n’abe kandi na bo aho bari hose ntibazigera bawugira.
Ntabwo abana dufite, -tuvuze abo bonyine- bavutse ku biti, bafite ababyeyi bavutseho, bafite imiryango bavutsemo, hari imisozi ababo bari batuyeho. Ni abantu bafatika, ntabwo ari baringa. None se buri wese niyicecekera ngo buriya abanjye barapfuye, abakiriho bazamenya ababo bate ?
Babyeyi mushire ubwoba, banyarwanda mutinyuke muhaguruke mushakishe abanyu, abavandimwe, ndetse n’inshuti mutamenyeye irengero.
Kumenya aho uvuka, kimwe no kumenya, irengero ry’abawe, ni inshingano n’uburenganzira bya buri wese .

For any information