Ihugurwa mu bikorwa byongera umusaruro rigenewe abaterwa inkunga na CCMES. à Rubavu au Rwanda

JPEG - 68.5 kbItaliki 17/08/2019, mu cyumba cya paroisse Gisenyi, habereye ihugurwa ryigisha abaterwa inkunga na CCMES kugira ngo biyungure ubumenyi bw’ibanze bwabafasha mu mishinga yo kwiteza imbere.

Après avoir effectué avec eux, un certain parcours pour les sortir de l’isolement, notamment à travers diverses excursions touristiques, CCMES a entamé des entretiens ayant pour thème : « les blessures intérieures », et le moment était venu de s’attaquer aux problèmes de survie matérielle.

Nyuma yo kubakura mu bwigunge tujyana mu bukerarugendo hirya no hino mu gihugu, CCMES yakurikijeho ibiganiro bigusha byo kubasobanuira « ibikomere mbamutima » n’ingaruka bigira ku muntu mu mibereho ye muri rusange, n’uburyo bishobora kudindiza umuntu muri byose.
Igihe rero cyo kwiyubaka mu rwego rw’amikoro cyari kigeze.
Benshi mu baterwa inkunga ni urubyiruko rurimo abatazi aho bakomoka, ndetse rurimo n’abatagira ahabo bwite begeka umusaya.
Abaterwa inkunga bashimye aho tugeze dufatanya. Bari banahategereje cyane. Koko rero, tukiri mu bukerarugendo twavuze haruguru, ntibahwemaga kuvuga ko bakeneye ubufasha bwatuma bagira icyo bimarira bakabona ikibatunga.
Umukorerabushake wacu Assumpta UFITINEMA yashyizeho ake muri iryo hugurwa, ariko turateganya gushaka impuguke mu mishinga, kugira ngo tubafashe kugira icyo bageraho gifatika. Hazaba hamaze kwigwa neza imishinga bazaba ubwabo barihitiyemo, bakurikije ubushobozi bwabo.

JPEG - 45.4 kbJPEG - 68.4 kb
JPEG - 59.5 kbJPEG - 50.9 kb

For any information