Ibyishimo n’umunezero bidasanzwe muri CCMES

JPEG - 53.3 kb

Ibyishimo, umunezero, kugira amarangamutima adasanzwe ni bimwe mu byaranze abanyamuryango ba CCMES mu rugendo rw’ubusabane bakoreye kuri Muhazi Water Sport mu Karere ka Rwamagana .
Ni urugendo rwabaye kuwa 17 Ukwakira 2019 ubwo abanyamuryango biganjemo urubyiruko n’ababyeyi bahagurukaga I Kigali berekeza mu Karere ka Rwamagana}

.
Ni urugendo rw’isaha irenga uhagurutse muri Gare ya Remera ku Giporoso.
Mu nzira bari mu modoka bamwe bagendaga bibaza aho bagiye, mu muhanda bamwe baciyemo inshuro ya mbere , babazanya “aha tugeze bahita ngo iki? , Ese koko turacyari muri Kigali?, ese ko abahazi batatubwira? “
Bagenda basobanurirana abagize aho bagera basanzwe bahazi. Bamwe bati “aha ni I Nyagasambu” , hahandi twaciye bahita “Rugende”. Hariya tugiye gukatira ni mu Kabuga ka Musha”.
Bakigera kuri Muhazi Water Sport, abenshi bibaza uko biza kugenda. Ni mu busitani bwiza butoshye, hirya gato harumvikana utujwi tw’inyoni , hagacamo akanya ukumva nta rusaku rundi ruhari. Haratuje cyane mbese ni ahantu ho kuruhukira, ku nkombe y’ikiyaga cya Muhazi.
Bafashe akanya, bashima Imana yabarinze mu isengesho ndetse bayiragiza gahunda zose zibera muri iki gikorwa.
Habayeho kuganira gato, basobanuriwe icyo urugendo rugamije. Mu ijambo rigufi, uwaje ayoboye aba banyamuryango, abaganiriza ku mpamvu y’urugendo Philomène yavuze ko nk’uko izina ry’umuryango “Ijwi ry’umubyeyi utihebye” ribivuga ngo nta mpamvu yo gukomeza guheranwa n’agahinda n’ubwo gushakisha abana babuze muri Jenoside yakorewe abatutsi byo bigikomeza. Ati “twaje hano rero ngo duhindure ibitekerezo ho gatoya, ngo duhumeke umwuka mushya…”
Mu rwego rwo gusabana, aba banyamuryango bifashishije udukino tugufi ariko bo bemeza ko twabafashije mu kongera kwishima ndetse no kuruhuka.
Utwo dukino ni :

  • Gutanguranwa kuzuza icupa amazi ukoresheje ibiganza.
  • Gusiganwa umuntu ahagaze mu mufuka.
    - Gusigwanwa utwaye igi ku kiyiko.
  • Nndetse no kurushanwa gukurura umugozi.

Bamwe mu bavuze uko bakiriye iki gikorwa bagaragaje ko byabanejeje cyane kandi ko byabaremyemo icyizere gikomeye.
Uwamahoro Claudine ni umwe muri bo avuga ko yarasanzwe asohoka ariko ko bitandukanye n’ibyo asanzwe abona.Avuga nk’umunyeshuri mu bijyanye n’ubukerarugendo ,ku ishuri basanzwe basura ahantu henshi nyaburanga kandi heza, gusa ngo urugendo rw’uyu munsi rwamukozeho ndetse bituma abona ko nta mpamvu yo guhorana agahinda.
Ati “Narebaga ukuntu bariya bakecuru basiganwa batwaye amagi ku kiyiko, basiganwa buzuza amazi mu icupa, kubera umunezero nisanga narize. Byanteye kugira amarangamutima ntasanzwe ngira, reba nka kuriya mukecuru yasimbukaga akagozi cyangwa se kuriya abasore basiganwaga bari mu mufuka. Narebaga ukuntu buri wese yishimye bikandenga.”
Mukecuru Cassilde we yavuze ko yishimiye ibihe nk’ibi cyane ko igihe kinini akimara yigunze, yitekerezaho ndetse yibaza ku buzima bwe. Ati “byandenze pe. Tukihagera numvaga ko nubundi tugiye gutanga ubuhamya, numvaga ko turasubira muri bimwe twakoze I Kigali duhura. Gusa kubona abantu banganya imyaka nanjye kandi duhuje agahinda, tubona akanya noneho ko kwishimana, yewe byanshimishije cyane. Ntiwabibonye ko naserebuye (célébration) maze gutsinda.”
Cri du Coeur d’une Mère qui Espère” CCMES ni umuryango ukorera mu Rwanda.Washinzwe na Beatrice Mukamulindwa, umwe mu babyeyi babuze abana babo mu 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni umuryango ugamije gushakisha abana baburanye n’imiryango yabo muri Jenoside, ndetse no gushakira inkomoko abana batazi imiryango yabo kubera ko jenoside yakorewe abatutsi yabaye bataramenya ubwenge. CCMES ifite abanyamuryango mu ntara zitandukanye z’u Rwanda.

JPEG - 71.7 kbJPEG - 39.9 kbJPEG - 33.2 kbJPEG - 94.9 kbJPEG - 56 kbJPEG - 74 kb
JPEG - 74 kb

For any information