ABABURANYE N’ABABO-INGARUKA YIBAGIRANYE YA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Ubuhamya bwa Beatrice MUKAMULINDWA

« Muri mata 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, nari mu Bubiligi. Muri ayo mahano ndengakamere, abana banjye baburiwe irengero. Ntabwo nzi icyababayeho, sinzi niba barapfuye cyangwa niba bakiriho. Gusa, sinigeze mpagarika kubashaka kabone n’ubwo hashize igihe kirekire jenoside yakorewe Abatutsi ibaye. Imyaka irarenga makumyabiri, ariko sinzahwema kubashaka, kugeza menye uko byagenze.

Abantu babanje kunyita umusazi, ariko naje gusanga hari abandi duhuje ikibazo, kandi na bo bashaka kumenya irengero ry’ababo. Twese dukeneye kumenya icyabaye ku bacu twakundaga. Icyi ni ikintu cy’iingenzi ku buzima bwacu.

Asosiyasiyo CCMES –Cri du Coeur d’une Mère qui Espère (Ijwi ry’umubyeyi utihebye) yaguye igikorwa cyo gushakisha abana banjye, ubu dushakisha abana bose b’abanyarwanda baburiwe irengero.
».

Nta cyunamo gishoboka udafite gihamya ko uwawe yapfuye, ntiwakwiyubaka utazi inkomoko yawe.

CCMES Belgique washinzwe muri 2015 ifite intego yo gushyigikira CCMES Rwanda yatangijwe muri 2013. Iyo Miryango yombi ikora ubukangurambaga ku kibazo cyo kubaho utazi irengero ry’abawe, ikagerageza gusobanura ingaruka zabyo ku buzima bw’ababuze ababo, ariko no ku bw’abaturarwanda muri rusange.

Ni ikintu cyumvikana cyane, si Béatrice wenyine byananiye, n’abandi babyeyi bose bivugira ko kubaho utazi niba umwana wawe yarapfuye cyangwa niba ari muzima, ukaba utazi aho aherereye niba ariho, ni umuhangayiko ndengakamere, ushobora kugira ingaruka ku mibereho y’abanyarwanda muri rusange.

Abari bato mu gihe cya Jenoside batataniye hirya no hino ku isi. Magingo aya, benshi muri bo barashakisha inkomoko yabo, no kumenya niba nta n’umwe waba yararokotse mu Miryango yabo. Ni yo nzira yonyine yo kubasha kwiyubaka bya nyabyo.

Kumenya aho ukomoka, no kumenya irengero ry’abawe, ni uburenganzira bwa buri wese.
Hari abagiye babonana n’imiryango yabo, ni ikimenyetso ko bishoboka.

CCMES kandi, ikoresha ibiganiro byo gukira ibikomere byo ku mutima, bityo, ikagerageza gufasha abagenerwabikorwa bayo kuva mu buzima bw’ubwihebe bagatangira ubuzima bufite icyerekezo.

Ingaruka zo guceceka

Iyo ntimba iri mu mitima, itwikiriwe no guceceka. Abafite icyo kibazo ntibatinyuka kukiganiraho, ndetse ahubwo bafatwa nk’abafite uburwayi bwo mu mutwe. Hari amakuru menshi ataracukumbuwe, nyamara kwirengagiza iki kibazo bizagira ingaruka nyinshi, ndetse no mu gihe kizaza.
Ntibyumvikana ukuntu, ari inzego z’ubutegetsi zo mu Rwanda, ari imiryango mpuzamahanga bitarashobora guha umurongo iki kibazo cy’ingorabahizi.

Guhera ruhande, byahindura imyumvire.

Kwirengagiza ikibazo kiriho si yo nzira yo kugikemura, ibiri amambu, bibangamira umuntu ku giti cye, ndetse na sosiyete muri rusange, mu kwitangira ibikorwa by’iterambere, ari iry’umuntu ku giti cye, ari n’iry’igihugu. Umutima usobetse amaganya, mu kinyarwanda bavuga ko udasobanura amagambo. Ni kimwe n’uko umuntu utifitemo umunezero, atibona ejo hazaza, kandi Atari ubunebwe cyangwa kudakunda umurimo.

CCMES Belgique rero ifite igitekerezo cyo gukora ubukangurambaga ihereye ku banyarwanda baba mu Bubiligi, itibagiwe n’abaturage b’ubuligi muri rusange.
Bimaze kumvikana mu Bubilgi, twafataniriza hamwe twese mu gusobanura uburemere bw’ikibazo mu Rwanda, n’ahandi hose mu bihugu byatataniye mo abanyarwanda.
Buhoro buhoro byazagera ku banyapoliki, ndetse n’abandi babifitiye ububasha mu Miryango mpuzamahanga.

Tubashimiye kwifatanya na CCMES muri iyo nkundura y’impindura myumvire.

For any information