Kuba hafi y’abana n’imiryango mu bikorwa byo gushakisha ababo, kabone n’ubwo tutaba twizeye icyo bizatanga.
Abana n’imiryango yabo.
Amakuru afatika yaduteza intambwe mu ishakisha ry’abacu.
Abana bazimiye, bari hirya no hino ku misozi y’u Rwanda, n’ahandi hose muri Afurika, ndetse no mu mahanga yak ure.
Imiryango yose itaramenye uko byagendekeye abana babo baburanye muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Kenshi na kenshi abantu ntibumva ukuntu umuntu yagumana icyizere cyo kuzabona abana baburiwe irengero mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ntibumva ukuntu bashobora kuba bakiriho, bakaba batigaragaza.
Bikaba bisaba ko CCMES ikora ibikorwa binyuranye by’ubukangurambaga, haba mu Rwanda, ndetse no mu Bubiligi. Bisaba gusobanura neza imiterere y’ikibazo cy’iburirwa ry’irengero ry’abari abana mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ni intera ikomeye, ibimburira izindi zose, kuko amakuru dukeneye y’abacu tuzayakura mu bantu, abababonye aha cyangwa hariya, mu mpande zose z’isi kuko abanyarwanda bakwiriye imishwaro bakagera kure hashoboka, ku isi ituwe.
CCMES igerageza no gusobanura ubusharire bw’ubuzima ku muntu utarashoboye guhamba uwe. Ibyo kurira ngo wihanagure ntibishoboka, umuntu agumana imitima ibunga, yibaza ngo none yaba akiriho, ari aha cyangwa hariya ?
Urubyiruko rwinshi rutazi inkomoko yarwo na rwo, ni ikibazo kitaboroheye kubaho batazi abo bari bo.
Muri ubwo bukangurambaga, CCMES akenshi ikora n’indi miryango mu rwego rw’ubufatanyabikorwa.
Abacu tuzababona, ari uko uko tumaze gukwirakwiza inkuru zo kubashakisha ku misozi yose y’u Rwanda. Ayo makuru akagera mu ngo zose ziri ku musozi, bihereye mu Rwanda, hakazakurikiraho ibihugu by’ibituranyi, bigakomezaaaa ; bikazasakara ku isi yose.
Abantu nyuma ya Jenoside bifitiye intimba nyinshi, bikaba bisaba kumenya uko umuntu abaganriza. CCMES yiyemeje gutanga amahugurwa ku bikomere byo ku mutima no ku itegamatwi. Nyuma y’ayo mahugurwa abakorerabushake bagahabwa ubutumwa bwo guhura n’abaturage, kubasobanurira ikibazo cy’izimira ry’abana mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, gufata ubuhamya kur icyo kibazo, no gufasha imiryango gushakisha abana babo baburanye.
Gusobanura akamaro k’ubuhamya;
Gusobanura icyo abakorerabushake bazamarira Umuryango, ndetse n’ibyo bamaze gukora.
Dore bimwe mu by’ingenzi tumaze kugeraho : film https://www.youtube.com/watch?v=FqqnZ4Dd5S8
Ndetse
N’igitabo cy’ubuhamya; https://www.dropbox.com/s/84evaid3kdaabtd/Retisser%20l%27Espoir%20v.%20web.pdf?dl=0.
Uwakenera ko tumwoherereza iki gitabo, yakwandikira CCMES ASBL.
Umuntu wese uje agana CCMES, yaba umubyeyi cyangwa umwana ushakisha abe, CCMES iramufasha kandi ikamushyigikira uko ishoboye kose muri urwo rugendo.
Ibiganiro binyuranye, ndetse no gusura ahantu nyaburanga, bifasha abagenerwabikorwa kuva mu bwigunge, no kwiremamo ubucuti n’ubumwe nk’abahuje ikibazo.
Uhuye n’ikibazo cyihariye, CCMES imuba hafi by’umwihariko.