MBERE NIYUMVISHAGA KO ARI IHUNGABANA ARIKO NABONYE UKURI.

Amazina yanjye nitwa Dancille MUKARUBIBI, ndi  umukozi mu Kigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’ikoranabuhanga I Butare  IRST. namenyanye na Madame Beatrice  mu Bubuligi Louvain la  Neuve, aho ndimo gukorera  impamyabumenyi mu rwego rwa Doctorat .Tukaba twaramenyanye  nk’abanyarwandakazi duhuriye hanze, ariko  nza kumumenya by’umwihariko bavuga ko afite umushinga wo gushakisha  abana baba baraburanye n’imiryango yabo  muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Hanyuma numva ko nawe ari umwe mu babyeyi bababuze abana babo muri icyo gihe.

 

 

Duhura rero mbere , maze kumva ko afite uwo mushinga nkabona ko hashize imyaka 18 Jenoside ibaye, ibyuyumviro bya mbere nahise  nibaza koko niba bishoboka. Njyewe nahise mbifata ukundi,ndavuga nti Madame Beatrice, buriya ni uko atishyinguriye. Ni uko atunamiye abana be bishwe , mpita numva ko ari icyo gice arimo ko atari yemera ko abana be bashobora kuba  baritabye Imana mbese bikaba ari ihungabana. Muri make niyumvishaga ko ari ibintu bidashoboka, ko nyuma y’imyaka 18, hari abana baba baraburanye n’ababyeyi babo, bashobora kongera kubona imiryango yabo. Nyuma ubwo twakomeje kubana aho Louvain la Neuve. Hashize nk’umwaka mbyumvishe, kandi namutekerezagaho gutyo ariko ntabimubwiye, ariko twabanaga mu itsinda ryo’abanyamasengesho ,aza kudusezeraho atubwirako wa mushinga we agiye kuwutangiza mu Rwanda, turasenga turamusezera ariko, njye sinabivugaga ariko mu  mutima wanjye numvaga ari ibintu  bidashoboka,; Nyuma rero amaze kugera mu Rwanda, yansize mu  Bubiligi, nyuma najye nza kugaruka , nyuma najye nza kugaruka mu Rwanda , tukajya duhura.

 

Umunsi umwe numva  ko hari mugenzi wanjye dukorana muri IRST waje kubona musaza we, yari aziko yapfuye. Jenoside yabaye uwo mwana afite imyaka 6. Uwo mudamu Francine; nza kumva inkuru y’uko yabayarabonye umwe  mubo  bavukanaga, akaba yari I Burundi, ntabwo kugeza ubu yaba Francine cyangwa musaza we ntazi ukuntu  yagezeyo. Gusa uwo mwana ngo yaje kumva inkuru ko hari mushiki we  bavukana uri I, Butare  muri IRST;abaza umuntu wakoraga muri IRST niba azi Francine, amubwira ko amuzi  amuha aderesi ya email, barandikirana, baribwirana, amubwira ko ari musaza we, amubwira  ko ari I Burundi. Uwo Francine ntiyabyemera, atega Imodoka ajya I Burundi ajya kumureba ,barabonana agezeyo asanga ni musaza we.Agarutse rero niwe wadusobanuriye uko byagenze.

 

Icyambere nahise mubaza nti ‘Francine urabizi  ko uwo ni musaza wawe’? Ati ‘ni musaza wanjye’; Waramubonye usanga niwe muva inda imwe? Ati ‘ni we’. Icyo byampinduyeho rero nahise  mfata Telefoni mpamagara Beatrice, mubwira ko  bya bintu hari icyo bizageraho , mubwira ko ntabyemeraga,  ko nabonaga urimo kubikora nkibaza niba hari icyo uzageraho. Mubwira ko mbonye neza ko bizagera ku musaruro munini;mpita numva ko hari abana bashobora kuboneka bakabona imiryango yabo.

 

Rero nk’umukozi wo mu kigo cy’ubushakashatsi mfite icyizere, ko abana bazakomeza kuboneka, cyane ko ndi umwe mu bantu babonaga ko Beatrice ari ihungabana yagize. Ariko maze kumva ubwo buhamya byandemyemo ikindi cyizere , mpita mbona ko atari ihungabana, ahubwo ko ari ibintu bishoboka. Abo bantu bashobora kuba baraburanye n’I miryango yabo bashobora kuzaboneka binyuze muri iki gikorwa. Nkurikije bimwe mubibazo Francine namubajije. Yambwiye ko hari n’anandi bana bagera kuri 4 bigana n’uwo mwana kuri Universite  kandi abanyarwanda.

 

Ababatoraguye , babatoraguye mu Rwanda barabatwara. Bamwe bagiye babita amazina y’amarundi.Hari uwo yambwiye bise Murundikazi kand yari umunyarwandakazi. Rero iki gikorwa kizafasha abantu kugenda babona, imiryango yabo. Mfatiye kuri ibi byose rero isura mpa iki igikorwa. Ni uko ari ingirakamaro ku Rwanda muri rusange. Abana bari muri ibyo bihugu sinemeza ko babayeho neza bose.Ikindi ababyeyi bababuranye nabo bafite ibikomere mu mitima, kimwe n’abo bana ni uko nabo barababaye kubaho utazi aho wavutse nabyo ni igikomere. Iki gikorwa rero ni inzira yo gufasha imiryango yaburanye n’ababo Kongera kubonana. Ni inkunga ikomeye mu kubaka igihugu.

Indimi | Language

Inkuru z'iri tsinda

Shakisha

Inkuru ziheruka


Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

ABABURANYE N'AB...

ABABURANYE N'AB...

U rwanda « igihugu cy’imisozi igihumbi »,igihugu gitemba...

IMANA NIYO YABA...

IMANA NIYO YABA...

Nitwa BEATRICE MUKAMUDUDU, mbere ya Jenoside nari ntuye I...

MBERE NIYUMVISH...

MBERE NIYUMVISH...

Amazina yanjye nitwa Dancille MUKARUBIBI, ndi umukozi mu Kigo...

We have 17 guests and no members online