ABABURANYE N'ABABO NI INKINGI YAGERA U RWANDA BABONETSE

U rwanda  «  igihugu cy’imisozi igihumbi »,igihugu gitemba amata n’ubuki,igihugu cyuje ibyiza, imisozi ,ibisiza n’imigezi igenda inyonyomba, ibiyaga byiza, ibibaya byiza , amashyamba meza n’ impinga nziza zibereye amaso. Nyuma y’ibi hiyongeraho kuba abanyarwanda bose bahuzwa n’ururimi rumwe, kandi bagasangira umuco umwe rukumbi.Amateka y’u Rwanda yakomeje kurangwa no kugaragaza U Rwanda nk’aho aho ari isibaniro ry’ibibi kuva mu gihe cy’ ubukoroni kugeza 1994 .

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni kimwe mu byagaragaje ingaruka mbi z’ivanguramoko, irondakarere,iringaniza, n’muco wo kudahana wari warashinze imizi mu gihugu mbere ya jenoside. Nyuma ya jenoside rero hakurikiyeho guhangana n’ingaruka zatewe nayo. Jenoside rero yasize igihugu gisenyutse, bamwe bemeza ko u Rwanda rwari rwapfuye « Rwanda was dead in 1994 Genocide » 

 

Nyuma ya jenoside rero imiryango myinshi yarazimye, iyindi ugasanga hari ababashije kurokoka.Kuko muri Jenoside abantu baterwaga batiteguye , hari abihishaga ahantu hatandukanye, akenshi bamwe bakaba barishwe ariko bakagwa ahantu hatandukanye. Nyuma y’imyaka 18 Jenoside ibaye, haracyari imiryango imwe n’imwe yabuze bamwe mu bayigize, ariko kuko batabashije kumenya amakuru y’ababo, nk’aho baguye,niba barabashije guhunga, harakibazwa niba koko nk’abana bari bakiri bato barishwe.

 

 

Hari abana bari bato muri jenoside, bagiye bakirwa mu bigo byakiraga imfubyi ;cyangwa barahunze igihugu, nyuma bakaza kubonana na bamwe mu babashije kurokoka jenoside byatumye CCMES ifata izo nshingano zo gushakisha abana babuze. Bashobora kuba barakiriwe mu miryango hano mu Rwanda, mu bigo birera abana, cyangwa baba mu bihugu duturanye ariko bakaba batazi aho bakomokaga bitewe nuko bari bato cyane, . Nubwo rwose ari umurimo utoroshye ariko birakwiye, kugira ngo byibuze habeho icyizere mu bana babuze imiryango yabo mu gihe cya jenoside ko nabo babasha kumenya aho bakomoka. Hari n’abari bakuru bitewe n’aho babaga bikabatera guhorana ipfunywe ryo kuvuga abo baribo bigatuma bahora bahangayitse.

Ni uruhare rwa buri wese.Wibibona nk’ibitashoboka. Ni inzira nziza yo kuvura ibikomera byo mu mutima abo bana n’ababyeyi babo bahorana. Ni uburyo bwo kubereka ko tubitayeho, tukabafasha kubakura mu rungabangabo, nabo bakiyumvamo ubumuntu, ntibahore bibaza ibibazo badafitiye ibisubizo.Imvugo nka “ntibishoboka’, twararekeye, haciye igihe, twakuyeyo amaso….” Zikavaho. Ahubwo rukaba uruhare rwa buri wese ngo twubake u Rwanda rwacu.

 

Indimi | Language

Inkuru z'iri tsinda

Shakisha

Inkuru ziheruka


Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

ABABURANYE N'AB...

ABABURANYE N'AB...

U rwanda « igihugu cy’imisozi igihumbi »,igihugu gitemba...

IMANA NIYO YABA...

IMANA NIYO YABA...

Nitwa BEATRICE MUKAMUDUDU, mbere ya Jenoside nari ntuye I...

MBERE NIYUMVISH...

MBERE NIYUMVISH...

Amazina yanjye nitwa Dancille MUKARUBIBI, ndi umukozi mu Kigo...

We have 3 guests and no members online