IMANA NIYO YABAMPAYE, MBABONYE NI UMUGISHA ARIKO NIBA BARANATASHYE NTA RUBANZA NYIFITEHO

Nitwa BEATRICE MUKAMUDUDU, mbere ya  Jenoside nari ntuye I Kibeho, ubu ni muri Nyaruguru; Jenoside yaratangiye turahunga, tujya I Karama muri Butare,niho ibitero by’interahamwe  byadusanze . Turi aho  I Karama rero ari mu gitondo, umwana mukuru  yari yasohotse, ari mu bandi bana arimo abasuhuza , ubwo  igitero gihita kiza.Umuto we twari kumwe turi ahantu mu ishuri. Arambwira ati “nshaka kuba ndyamye”. Musasira ishuka, mushyira munsi y’intebe. Badutera mo amabuye, nkamusunikira munsi y’intebe ngo batayamutera. Abo bana babuze ni babiri  umukuru yitwaga Alphonsine  UWONKUNDA yari afite imyaka 20 ,  umuto yitwaga  Antonia NYINAWUMUNTU, yari afite imyaka 7 nigice akagira akandi kazina twakundaga kumwita FIFI , niko twamuhamagaraga.

Baza kutwinjirana rero batangira gutemagura. Bakinjira mu ishuri twarimo  bahise batangira gutema, ariko  bahita batangira kurwanira ibintu byarimo twahunganye, barabitanguranywa. Baragaruka bati ishuri ryo hepfo  ntiryapfuye. Nibwo abo twari kumwe batangiye kutubwira ngo  ababyeyi muvuze induru, gusa nabyo  ntitwabishoboye . Ubwo  interahamwe zimaze kugenda ,abantu bari basigaye hanze  , aba  abagabo baravuga bati, “ muze duhunge, wenda dupfire mu nzira”. Ubwo Imana igira gutya iba iraturokoye turasohoka . Ubwo nasohotse mpamagara uwo  mwana, reka da. Sinumve yitaba. Sinamenya aho aherereye kuko n’abantu bari bagwiriranye. Tugenda gutyo , kuko igitero cyari kitugose ,sinabonaga uko nakwigizayo imirambo ngo murebemo.

Twatewe turi kumwe  n’abandi benshi, ubwo turiruka , turahunga , nyuma tuza kugera I BURUNDI. Ariko  Ubwo tugeze ku mupaka, njye nari na nakomeretse bikabije, bajya kutuvuza .Bamaze kutuvuza, barakomeje batujyana mu nkambi tugumaho. Mu  kuva muri iyo nkambi rero, icyo gikomere  njye cyari cyanankomereye cyane, nibwo  haje umuvandimwe  adukurayo tujya I Bujumbura; baramvuza neza mu gisirikare, kibasha gukira . Jenoside ihagaritswe rero  turatahuka ,tugera mu Rwanda;

Jenoside irangiye rero nagerageje gushakisha abo bana banjye, nashatse muri kigo cy’imfubyi ,muri Kigali. Barareba mu bana bari bahari, bambwira ko ntawo babona. Barambwira bati ugumye usenge hari icyo Imana izakora. Uko nakomeje gusenga nagiye numva inkuru nziza y’Imana numva ngize kwizera, ndavuga nti “ ibyo ari  byo byose ndizera ko Imana ishobora byose, haba hari ukuntu wenda binjiye muri iyo imirambo n’abari batemaguwe b’indembe, hakaba hagira uwo Imana yakoresheje akagira Impuhwe akabasha kumukuramo akabasha kumurokora. Cyangwa se yaravuyemo akiruka ntabizi kuko bari bamaze kutwinjirana,ni cyo cyizere ngira.  Umukuru we yari hanze, gusa sinzi neza niba akiriho kuko “ nigeze kumva ijwi ry’Imana rimbwira ngo “ yaratashye”. Jenoside rero irangiye , byambereye igikomere kinini cyane,  nararwaye kuburyo nicaraga amarira agatemba.Naba ndyame ikizima kikuzura,bikizana  kandi nkumva umutima wanjye warashwanyaguritse. Nkumva uwakora mu mutima igisate kimwe cyajya ahaha ikindi ahandi.Kuko  nibazaga uko bagiye, uko ntababonye, nkumva ndarembye.

 Igitangaza gikomeye rero  Imana yankoreye, Imana iransura mu nzozi ntarakizwa , maze mbona umuririmbyi andirimbira indirimbo ya 36 ivuga ngo “ Yesu umva uko nganya, ntumpiteho Mukiza, ngo uko ugenderera abandi nanjye ntunsige.” Nahise numva nguwe neza, nari narabaye nabi cyane , rimwe bakavuga ngo ndwaye umwijima. Icyo ihe byari  byarananiye Kurya no kunywa. Ubwo rero aho IMANA insuriye , ikajya insura impumuriza. Ariko itaranyiyereka nahoraga mu gahinda. Kubwanje rero nkurikije uko nari meze , nemeza ko hari benshi, bameze nkuko nari ndi,kuko usanga bagira ubwoba bwo kwerekana ko bafite iki kibazo. Kuko ni ngombwa ko niba utishyinguriye umuntu, ni uburenganzira bwawe  kumenya uko bapfuye cyangwa seniba akiriho. Rero  ntibakwiye kuduseka. “ kuko uwo utishyinguriye,buri gihe uhorana agahinda ku rupfu rwe. Erega kuko kurangisha si bibi, kuko bashora kuboneka kimwe nk’aba barimo kugenda baboneka.

Njye rero icyizere numva mfite nziko IMANA ariyo yabampaye, ibishubije nta rubanza nyifiteho. Nanjye ntacyo natanze ngo mbe ndiho. Abanshiye integer rero simbarenganya, hari nabagiye bampumuriza bo mu nzu y’Imana.Numva njyewe mfite icyizere, n’uwanseka ntacyo byaba bintwaye. Uriho Imana izamuzana, uwo yacyuye nawe ntakibazo.

Kuko ibidashoboka ku bantu ku Mana birashoboka.Nubwo igihe gishize ari kinini haracyari ibyiringiro.Nitwa BEATRICE  MUKAMUDODO, mbere ya  Jenoside nari ntuye I Kibeho, ubu ni muri Nyaruguru; Jenoside yaratangiye turahunga, tujya I Karama muri Butare,niho ibitero by’interahamwe  byadusanze . Turi aho  I Karama rero ari mu gitondo, umwana mukuru  yari yasohotse, ari mu bandi bana arimo abasuhuza , ubwo  igitero gihita kiza.Umuto we twari kumwe turi ahantu mu ishuri. Arambwira ati “nshaka kuba ndyamye”. Musasira ishuka, mushyira munsi y’intebe. Badutera mo amabuye, nkamusunikira munsi y’intebe ngo batayamutera. Abo bana babuze ni babiri  umukuru yitwaga Alphonsine  UWONKUNDA yari afite imyaka 20 ,  umuto yitwaga  Antonia NYINAWUMUNTU, yari afite imyaka 7 nigice akagira akandi kazina twakundaga kumwita FIFI , niko twamuhamagaraga.

Baza kutwinjirana rero batangira gutemagura. Bakinjira mu ishuri twarimo  bahise batangira gutema, ariko  bahita batangira kurwanira ibintu byarimo twahunganye, barabitanguranywa. Baragaruka bati ishuri ryo hepfo  ntiryapfuye. Nibwo abo twari kumwe batangiye kutubwira ngo  ababyeyi muvuze induru, gusa nabyo  ntitwabishoboye . Ubwo  interahamwe zimaze kugenda ,abantu bari basigaye hanze  , aba  abagabo baravuga bati, “ muze duhunge, wenda dupfire mu nzira”. Ubwo Imana igira gutya iba iraturokoye turasohoka . Ubwo nasohotse mpamagara uwo  mwana, reka da. Sinumve yitaba. Sinamenya aho aherereye kuko n’abantu bari bagwiriranye. Tugenda gutyo , kuko igitero cyari kitugose ,sinabonaga uko nakwigizayo imirambo ngo murebemo.

Twatewe turi kumwe  n’abandi benshi, ubwo turiruka , turahunga , nyuma tuza kugera I BURUNDI. Ariko  Ubwo tugeze ku mupaka, njye nari na nakomeretse bikabije, bajya kutuvuza .Bamaze kutuvuza, barakomeje batujyana mu nkambi tugumaho. Mu  kuva muri iyo nkambi rero, icyo gikomere  njye cyari cyanankomereye cyane, nibwo  haje umuvandimwe  adukurayo tujya I Bujumbura; baramvuza neza mu gisirikare, kibasha gukira . Jenoside ihagaritswe rero  turatahuka ,tugera mu Rwanda;

Jenoside irangiye rero nagerageje gushakisha abo bana banjye, nashatse muri kigo cy’imfubyi ,muri Kigali. Barareba mu bana bari bahari, bambwira ko ntawo babona. Barambwira bati ugumye usenge hari icyo Imana izakora. Uko nakomeje gusenga nagiye numva inkuru nziza y’Imana numva ngize kwizera, ndavuga nti “ ibyo ari  byo byose ndizera ko Imana ishobora byose, haba hari ukuntu wenda binjiye muri iyo imirambo n’abari batemaguwe b’indembe, hakaba hagira uwo Imana yakoresheje akagira Impuhwe akabasha kumukuramo akabasha kumurokora. Cyangwa se yaravuyemo akiruka ntabizi kuko bari bamaze kutwinjirana,ni cyo cyizere ngira.  Umukuru we yari hanze, gusa sinzi neza niba akiriho kuko “ nigeze kumva ijwi ry’Imana rimbwira ngo “ yaratashye”. Jenoside rero irangiye , byambereye igikomere kinini cyane,  nararwaye kuburyo nicaraga amarira agatemba.Naba ndyame ikizima kikuzura,bikizana  kandi nkumva umutima wanjye warashwanyaguritse. Nkumva uwakora mu mutima igisate kimwe cyajya ahaha ikindi ahandi.Kuko  nibazaga uko bagiye, uko ntababonye, nkumva ndarembye.

 Igitangaza gikomeye rero  Imana yankoreye, Imana iransura mu nzozi ntarakizwa , maze mbona umuririmbyi andirimbira indirimbo ya 36 ivuga ngo “ Yesu umva uko nganya, ntumpiteho Mukiza, ngo uko ugenderera abandi nanjye ntunsige.” Nahise numva nguwe neza, nari narabaye nabi cyane , rimwe bakavuga ngo ndwaye umwijima. Icyo ihe byari  byarananiye Kurya no kunywa. Ubwo rero aho IMANA insuriye , ikajya insura impumuriza. Ariko itaranyiyereka nahoraga mu gahinda. Kubwanje rero nkurikije uko nari meze , nemeza ko hari benshi, bameze nkuko nari ndi,kuko usanga bagira ubwoba bwo kwerekana ko bafite iki kibazo. Kuko ni ngombwa ko niba utishyinguriye umuntu, ni uburenganzira bwawe  kumenya uko bapfuye cyangwa seniba akiriho. Rero  ntibakwiye kuduseka. “ kuko uwo utishyinguriye,buri gihe uhorana agahinda ku rupfu rwe. Erega kuko kurangisha si bibi, kuko bashora kuboneka kimwe nk’aba barimo kugenda baboneka.

Njye rero icyizere numva mfite nziko IMANA ariyo yabampaye, ibishubije nta rubanza nyifiteho. Nanjye ntacyo natanze ngo mbe ndiho. Abanshiye integer rero simbarenganya, hari nabagiye bampumuriza bo mu nzu y’Imana.Numva njyewe mfite icyizere, n’uwanseka ntacyo byaba bintwaye. Uriho Imana izamuzana, uwo yacyuye nawe ntakibazo. Kuko ibidashoboka ku bantu ku Mana birashoboka.Nubwo igihe gishize ari kinini haracyari ibyiringiro.

Indimi | Language

Inkuru z'iri tsinda

Shakisha

Inkuru ziheruka

Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

ABABURANYE N'AB...

ABABURANYE N'AB...

U rwanda « igihugu cy’imisozi igihumbi »,igihugu gitemba...

IMANA NIYO YABA...

IMANA NIYO YABA...

Nitwa BEATRICE MUKAMUDUDU, mbere ya Jenoside nari ntuye I...

MBERE NIYUMVISH...

MBERE NIYUMVISH...

Amazina yanjye nitwa Dancille MUKARUBIBI, ndi umukozi mu Kigo...

We have 15 guests and no members online