IMANA NIYO YABAMPAYE, MBABONYE NI UMUGISHA ARIKO NIBA BARANATASHYE NTA RUBANZA NYIFITEHO

Nitwa BEATRICE MUKAMUDUDU, mbere ya  Jenoside nari ntuye I Kibeho, ubu ni muri Nyaruguru; Jenoside yaratangiye turahunga, tujya I Karama muri Butare,niho ibitero by’interahamwe  byadusanze . Turi aho  I Karama rero ari mu gitondo, umwana mukuru  yari yasohotse, ari mu bandi bana arimo abasuhuza , ubwo  igitero gihita kiza.Umuto we twari kumwe turi ahantu mu ishuri. Arambwira ati “nshaka kuba ndyamye”. Musasira ishuka, mushyira munsi y’intebe. Badutera mo amabuye, nkamusunikira munsi y’intebe ngo batayamutera. Abo bana babuze ni babiri  umukuru yitwaga Alphonsine  UWONKUNDA yari afite imyaka 20 ,  umuto yitwaga  Antonia NYINAWUMUNTU, yari afite imyaka 7 nigice akagira akandi kazina twakundaga kumwita FIFI , niko twamuhamagaraga.

Ibikurikira

NDI UMUBYEYI


Nitwa MUKAMULINDWA Beatrice ndi umubyeyi, ndi umunyarwandakazi

Impanuka y’indege y’ uwari umukuru w’igihugu yabaye maze iminsi mike mu Bubuligi, aho nari nagiye gusûra umugabo wanjye wigagayo. U Rwanda rugwa mu icuraburindi. Abaturanyi birara mu bandi baratsemba, imiryango irazima, harimo n’uwanjye. Ubwo mbura irengero ry’abana banjye uko ari batatu.

Picu, rukundo rwanjye, buri munsi mba ngutekereza, Aline, bwiza bwanjye, Nadège, akadege kacu, agasarabuge, twakundaga kugucokoza. Ndibuka ko mutansezeyeho. Mwari mushyuhiye ibiruhuko kwa oncle Théo. Imyaka 17, mbashakisha, ntaho ntageze, mu bihugu binyuranye, mu miryango mpuzamahanga, ku bantu bari i Songa, ariko nubu nta gakuru kanyu. Mwaba mukiriho, cyangwa se mwarapfuye ?

Bibondo byanjye, namwe basengeneza banjye, Ndifuza ko mumenya ko ntari ngiye mpunze. Byari ikiruhuko cy’ukwezi kumwe, none 17 irashize. Papa yahise ajya mu Rwanda kubashakisha. Yagarukanye SHEMA

Nirinda gutekereza ku mibabaro yanyu yose, amajoro mu bihuru by’i Songa, imvura, inzara, urupfu …

Sinjya nishyiramo ko mwaba mwarapfuye. Mfite icyizere ko ituze ryanyu ryaba ryatumye hari ubahisha. Munyaruke rero, ndabategereje. Nubwo habaye amarorerwa menshi, ariko hari abantu bakibonana n’ababo.

Ndasaba umuntu wese, cyane cyane wowe turi kumwe muri iyi nyandiko, kumenyesha icyo yaba azi cyose ku nkuru ya bari bana banjye. Kubura abana, ntawe mbyifururiza ariko uwo ari we wese byamubaho, gira umutima utabara. 

ibikurikira...

MBERE YA JENOSIDE TWABANAGA NEZA N’ABATURANYI.ARIKO JENOSIDE, NTAWAYIBARA

Nitwa Kayirangwa Beatha. Mbere ya jenoside nari ntuye ahantu hitwaga muri Komini Runyinya , I Mpanda mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro,ubu ni mu karere ka Nyaruguru. Umugabo wanjye yari Umwarimu. Twari dufite abana batanu. Mbere ya jenoside abantu babanaga neza nta kibazo uretse  no  mu miryango, n’abantu basanzwe  babaga babanye  neza cyane . Noneho urumva nk’ ababyeyi  n’abana bo byari akarusho twabanaga neza pe, kandi twari dufite  n’umuryango  munini ; ubona mbega abantu  bakundanye ,abana barakundanaga cyane, uretse  n’abana wibyariye, n’abo  abaturanyi bagiranaga imishyikirano cyane. Mbere gato ngo jenoside itangire nibwo byatangiye kujya bihinduka bibi.

 

Abana bajyaga bajyana kuvoma n’abandi  ugasanga, batangiye kubabwira ngo mwebwe  muri abatutsi,ngo twumvise  ko intambara igiye gutera ngo  kandi arimwe muyiteje, ngo inyenzi  ngo zaraje, Ubwo abana  bajya kuvoma bakajya batangira kubwira bagenzi  babo gutyo. Ni bwo rero abantu batangiye guha bandi akato, ariko mbere wasangaga ari  bamwe,duhingirana, tukaganira ,dufatanya imirimo, dusangira ugasanga nta kibazo cyari  gihari.

Ibikurikira

ABABURANYE N'ABABO NI INKINGI YAGERA U RWANDA BABONETSE

U rwanda  «  igihugu cy’imisozi igihumbi »,igihugu gitemba amata n’ubuki,igihugu cyuje ibyiza, imisozi ,ibisiza n’imigezi igenda inyonyomba, ibiyaga byiza, ibibaya byiza , amashyamba meza n’ impinga nziza zibereye amaso. Nyuma y’ibi hiyongeraho kuba abanyarwanda bose bahuzwa n’ururimi rumwe, kandi bagasangira umuco umwe rukumbi.Amateka y’u Rwanda yakomeje kurangwa no kugaragaza U Rwanda nk’aho aho ari isibaniro ry’ibibi kuva mu gihe cy’ ubukoroni kugeza 1994 .

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ni kimwe mu byagaragaje ingaruka mbi z’ivanguramoko, irondakarere,iringaniza, n’muco wo kudahana wari warashinze imizi mu gihugu mbere ya jenoside. Nyuma ya jenoside rero hakurikiyeho guhangana n’ingaruka zatewe nayo. Jenoside rero yasize igihugu gisenyutse, bamwe bemeza ko u Rwanda rwari rwapfuye « Rwanda was dead in 1994 Genocide » 

Ibikurikira

Indimi | Language

Inkuru z'iri tsinda

Shakisha

Inkuru ziheruka


Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

ABABURANYE N'AB...

ABABURANYE N'AB...

U rwanda « igihugu cy’imisozi igihumbi »,igihugu gitemba...

IMANA NIYO YABA...

IMANA NIYO YABA...

Nitwa BEATRICE MUKAMUDUDU, mbere ya Jenoside nari ntuye I...

MBERE NIYUMVISH...

MBERE NIYUMVISH...

Amazina yanjye nitwa Dancille MUKARUBIBI, ndi umukozi mu Kigo...

We have 11 guests and no members online