Béatrice watangije umuryango uhuza abana n’ababyeyi baburanye muri Jenoside

 

Beatrice Mukamulindwa yatangije umuryango witwa Ijwi ry’umubyeyi utihebye (cri du coeur d’une mère qui espère) ugamije guhuza abana baburanye n’imiryango yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Béatrice yahisemo gutangiza uyu muryango nyuma yo kumara igihe kirekire ashakisha abana be 3 n’abisengeneza be 2 yaburiye irengero mu gihe cya jenoside. Béatrice yemeza ko iki gikorwa cyitoroshye gisaba ubwitange no kugira umutima utabara.

Béatrice avuga ko muri iki gikorwa bahura n’imbogamizi nyinshi nko kuba abana bari bakiri bato ku buryo nta kindi kimenyetso waheraho, kuba hari abadaha uburemere iki kibazo, kuba iki gikorwa gizasaba inzira ndende ndetse no kuba hari abaca intege bamwe mu bafite icyo kibazo bababwira ko nta cyizere bakagombye kugira.
Béatrice yagize ati « hari abandi babyeyi duhuje ikibazo ariko ugasanga bo babibitse mu mitima yabo ugasanga batabasha guhangana namwe mu magambo y’urucantege akunzwe kababwirwa nka : ubwo warahungabanye, abatarashyinguwe ni benshi n’andi »

Uruhare rw’umuntu wese waba ufite ikibazo nk’icya Béatrice harimo kubanza kwiha icyizere nubwo nk’umuntu wabibayemo avuga ko bitoroshye, bakirengagiza ababaca intege, bakazana amakuru(ubuhamya) agahuzwa n’ay’abana batazi aho bakomoka.
Kuri Béatrice asanga ko intambwe ya mbere ikenewe ari kubanza kumvisha abanyarwanda uburemere bw’ikibazo ababuze irengero ry’ababo ndetse n’abatazi aho bakomoka bafite, nyuma bagahaguruka bagatanga inkunga mu gukemura iki kibazo.

Uyu muryango Ijwi ry’umubyeyi utihebye ufite ikicaro mu karere ka Rubavu ukaba warabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 2011, bakaba bakira ubuhamya bw’ababyeyi cyangwa imiryango yabuze ababo, n’ubuhamya bw’abana batazi aho bakomoka ndetse n’ubuhamya bwa bamwe mu barera bene abo bana, hagamijwe kuzahuza ayo makuru bakareba ko nta bimenyetso byaba bihuza abatanze ubuhamya.

Usibye kuba Béatrice yizeye kuba yaboneramo abana be batatu ndetse n’abisengeneza be yaburiye irengero, iki gikorwa kizafasha imiryango itari mike yahuye n’ikibazo nk’icye. Uwashaka kumumenyesha amakuru y’umwana yaba yarabuze cyangwa uwo yatoraguye yamuhamagara kuri Tel +250 787435596

Gracieuse Uwadata.

Inkuru y'Agasaro.com
Photo Internet

 

ibikurikira...

YAHUJE IRAKOZE NA FRANCINE NYUMA Y'IMYAKA 18 BABURANYE MURI JENOSIDE

Ikiganiro twagiranye  n’umwe  mu  bakozi b’ikigo cy’ubushakashatsi n’ikoranabuhanga IRST wagize uruhare mu guhura kwa Deo IRAKOZE musaza wa FrancineMUKABIHOZA  bari baraburanye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi  yo muri Mata 1994.

 

                                                                                           Watangira utwibwira?


Nitwa TOMANI Jean-Claude, mvuka i Rwamagana nkaba ndi umushakashatsi muri IRST

 Wagize uruhare mu guhuza Francine na musaza we ,ubundi byatangiye gute? Byanyuze mu zihe nzira
Yewe, sinavuga ko nagize uruhare mu kubahuza kuko musaza we Deo yari yaratangiye kumwishakira. Ni nk'uko warangira umuntu ibiro  umuntu akoreramo ariko kuhagera aba yahageze. Mu by'ukuli, Deo Irakoze yaranyandikiye akoresheje imbuga nkoranyambaga (facebook) ambaza niba nzi umuntu witwa Francine Mukabihoza. Yambwiye amateka yo kumushaka kwe, hanyuma mbaza Francine niba hari umuntu w’ayo mazina yaba azi. Anyemereye ko hari icyo bimubwiye nibwo nabahuje batangira kwibwirana birambuye.

Iki gikorwa cyo gushakisha abana akenshi usanga abantu bagica intege. Bamwe bavuga ko ari ugushinyagura , abandi ko ari uguhungabana,abandi ko ari uguta umwanya   .none wowe ubyumva ute? 


Oya rwose ntabwo ari uguta umwanya habe na gato. Niba se hariho abantu bigaragara ko bagiye baboneka nyuma y'imyaka runaka abavandimwe bari barihanaguye, n’icyerekana ko haba hakiri ibyiringiro ko nanjye wabuze abanjye ntazi iherezo ryabo ko nababona. Kandi rero burya iyo utashyinguye abantu bawe ngo ubakorere ikiriyo muri wowe nta kuntu umutima watuza. Naho rero abo bavuga ko ari uguterwa n'imyuka mibi, byaba kwigiza nkana cg se guhungabana kuri bo kuko nta kuntu wakwerekana urugero rw'ababonetse hanyuma ngo ukomeze kuvuga ko nyiri ukubashaka ari we wahungabanye.   

Ibikurikira

NTIDUKWIYE GUTINYA ABADUSEKA KO DUSHAKISHA ABACU

Umuryango CCMES”Ijwi ry’umubyeyi utihebye” nkuko biri mu nshingano zawo; ukomeje kumvisha abanyarwanda ko ikibazo cy’abana babuze mugihe cy’intambara na Genocide byabaye mu Rwanda ari icya buri wese ufite umutima w’impuhwe. Ndetse cyane cyane ari icya buri mubyeyi wese wumva ko atigeze amenya amarengero y’umwana we cyangwa w’umuvandimwe we.

 

Ibikurikira

IMANA YANDOKOYE MURI JENOSIDE NTIZEMERA KO MPITANYWA N’ABAGOME

Kuwa o1 Ukwakira 2012 ahagana saa yine z’ijoro,nibwo Rutsindura  Alexis mwene Rutsindura Alphonse na Dusabe Emma Mariya wari utuye I Ngoma ,muri Huye  uyu akaba yarishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko yibasiwe n’abagome bashakaga kumwica. Ibi byabereye aho bita ku Gisimenti aho  tagisi zihagarara ku muhanda ugana ku Giporoso. Uyu musore Rutsindura ni we wenyine warokotse mu muryango wa se Rutsindura.Nyuma yo kumara imyaka igera kuri 14 mugihugu cy’I Burundi yaje gutaha aje mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru ahita aguma mu Rwanda. Gusa ntiyakiriwe neza n’abasigaranye imitungo ya Se Rutsindura, bahise batangaza ko uyu musore ari Umurundi ko bazi n’ababyeyi be b’abarundi. Ubu urubanza ruracyari mu nkiko.

Ibikurikira

“NIZEYE KO NZABONA NIBURA UMWE MU BANA BANJYE,GUSA NTANAMUBONYE NZABONA N’UWABANDI” Béatrice Mukamulindwa

  


Mu kiganiro kirambuye twagiranye ku wa 11 Nzeli 2012, umubyeyi witwa Beatrice MUKAMULINDWA washinze umuryango witwa CCMES( Cri du Coeur d’une Mère qui espère: Ijwi ry’Umubyeyi utihebye), ari mu Murenge wa Karenge, Karere ka Rwamagana, yadutangarije ko iki gikorwa arimo cyo gushakisha abana barimo n’abe batatu n'abisengeneza be babiri babuze mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi1994, ko ari umuhamagaro yahawe n’Imana.

 

Nk’uko yakomeje abisobanura yavuze ko, akurikije amakuru yagiye ahabwa nyuma yerekeye abana bamwe na bamwe bari bakiri bato cyane, yemeza ko hari abana bashobora kuba batarishwe, ahubwo bagahunga bamwe bagashyirwa mu bigo by’imfubyi,abandi  bari mu miryango yagiye  ibakira mu  Rwanda, abandi bari mu bihugu duhana imbibi ndetse  no hirya no hino ku isi  hose. Abo bana bagiye mu bihugu bindi usanga baragizwe nk’abakozi bo mu rugo, mu birombe bacukuramo amabuye y’agaciro, bakoreshwa imirimo y’ingufu n’ibindi.

Ibikurikira

Indimi | Language

Inkuru z'iri tsinda

Shakisha

Inkuru ziheruka


Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

Warning: imagejpeg(): gd-jpeg: JPEG library reports unrecoverable error: in /home/ccmes/public_html/kn/modules/mod_news_show_sp1/class.spThumbnail.php on line 124

ABABURANYE N'AB...

ABABURANYE N'AB...

U rwanda « igihugu cy’imisozi igihumbi »,igihugu gitemba...

IMANA NIYO YABA...

IMANA NIYO YABA...

Nitwa BEATRICE MUKAMUDUDU, mbere ya Jenoside nari ntuye I...

MBERE NIYUMVISH...

MBERE NIYUMVISH...

Amazina yanjye nitwa Dancille MUKARUBIBI, ndi umukozi mu Kigo...

We have 4 guests and no members online