Ikaze !

Bamwe mu bana babonetse nyuma y'igihe kirekire baraburanye n'imiryango yabo

 

Intambara na jenocide byabaye mu rwanda byagize ingaruka nyishi ku baturage barwo. Harimo zimwe na zimwe zitazwi neza, cyangwa zitazwi uko bikwiye. Kuburana n’uwawe, cyane cyane n’umwana wawe,ntunamenye amarengero ye, n’intimba idashira ku mutima.
Ni muri urwo rwego hashinzwe umuryango CCMES “ Cri du Cœur d’une mère qui espere” ijwi ry’umubyeyi utihebye.
Kugirango :

-ukangurire abanyarwanda ku kibazo cy’abana bazimiye mu gihe cya Jenoside bakaba batataniye hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo,by’umwihariko no gushyiraho ibikorwa binyuranye bigamije kumvisha ababyeyi batamenye amarengero y’abana babo ko ari uburenganzira n‘ishingano zabo gukurikirana icyo ari cyo cyose kijyanye n’ubuzima ndetse n’urupfu rw’abana babo.

-  ukusanye ubuhamya bw’abari baraburanye bakabonana hashize ighe kirekire intambara na Jenoside bibaye mu Rwanda.
- Wandike abana bari mu mago yabakiriye hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’intambara na Jenoside ndetse no kwandika ababyeyi bose batamenye irengero ry’abana babo , guhuza ababyeyi n’abana, cyane cyane abari bafite abana batari bakamenya ababyeyi babo cyangwa amazina yabo bwite .
Turakangurira abanyarwanda n’abandi bose ko kuduha amakuru, igitekerezo cyangwa se icyifuzo kugirango umuryango ubashe kugera  ku nshingano zawo  byaba ari inkunga ikomeye.

 Aba babyeyi bizeye kuzamenya irengero ry'abana babo.

ibikurikira...

Indimi | Language

Inkuru z'iri tsinda

  • Ikaze !

    Bamwe mu bana babonetse nyuma y'igihe kirekire baraburanye n'imiryango yabo   Intambara na jenocide byabaye...

Video

Shakisha

Inkuru ziheruka

ABABURANYE N'AB...

ABABURANYE N'AB...

U rwanda « igihugu cy’imisozi igihumbi »,igihugu gitemba...

IMANA NIYO YABA...

IMANA NIYO YABA...

Nitwa BEATRICE MUKAMUDUDU, mbere ya Jenoside nari ntuye I...

MBERE NIYUMVISH...

MBERE NIYUMVISH...

Amazina yanjye nitwa Dancille MUKARUBIBI, ndi umukozi mu Kigo...

We have one guest and no members online